Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo 2 bakekwaho gutunga amafaranga y’amiganano

Abasore 2 bakomoka mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima, bafungiye kuri sitasiyo ya Muhima aho bakurikiranyweho gutunga amafaranga y’amahimbano.

Aba bombi ni Ngoga William w’imyaka 20 na Ndahimana Etienne nawe w’imyaka 20, bakaba barafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 9 rishyira iya 10 Mata bagafatirwa muri ako karere ka Nyarugenge.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo  ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 9, Ngendahimana yasanze umukobwa aho abagenzi bategera imodoka Nyabugogo, amubwira ko niba afite ikibazo cy’icumbi yaza akajya kumucumbikira, bageze haruguru amubwira ko niba anafite amafaranga yayazana akayamutuburira akagira menshi, uwo mukobwa nawe amuha ibihumbi 2 (2000Frw).

Ndahimana amaze kuyafata yahise agenda, umukobwa niko gutabaza Polisi ko yibwe amafaranga, nyuma y’akanya gato Ngendahimana atabwa muri yombi.

Polisi imaze kumufata, yamubajije abandi bakorana icyo gikorwa cyo gutubura amafaranga, avuga ko akorana n’uwitwa Ngoga William, nibwo yagiye no kubereka aho atuye, bahageze koko bombi babasangana amafaranga y’amakorano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superitendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza,  arasaba urubyiruko rumwe na rumwe by’umwihariko, kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.

Yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka  kuko Polisi iri maso kandi ko itazatinda kubashyikiriza ubutabera.

Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha ginanwa n’amategeko.

Yongeyeho kandi ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano. Abaturage barasabwa gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego cyane cyane batanga amakuru kugirango abanyabyaha batabwe muri yombi.