Ibi babisabwe na Chief Inspector of Police(CIP) Marie Goretti Umutesi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego n’abaturage mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki ya 30 Kamena, ubwo yahuguraga abamotari bagera kuri 80 bibumbiye muri Koperative “ICYIZERE” bakorera muri aka karere.
Ni amahugurwa yabereye mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge.
Atangiza aya mahugurwa, CIP Umutesi yabwiye aba bamotari ko umutekano ari inkingi y’iterambere, abasaba ko bagomba kuwuharanira ntihagire ikiwuhungabanya.
Aha yababwiye ko iryo terambere ritagerwaho batabigizemo uruhare, ari nayo mpamvu yabasabye kuwubungabunga bubahiriza ubuzima bwabo batwaye ndetse n’ubwabo, bakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda, bazirikana ko hari abajya batakariza ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda.
CIP Umutesi yabwiye aba bamotari ko bakwiye kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza bahabwa na Polisi y’Igihugu ndetse na Koperative babarizwamo, bakirinda gukora amakosa kuko abagiraho ingaruka.
Aha yagize ati:”Mufite amategeko n’amabwiriza muba mwahawe na Polisi na Koperative mukoreramo, ayo rero iyo muyarenzeho nibwo mutangira no kwica umutekano wo mu muhanda, Polisi cyangwa umwe mu bayobozi banyu yabahagarika ahubwo ukongeza umuvuduko, ugasanga mugonganye n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru.”
CIP Umutesi yabasabye ko bajya birinda guha moto zabo bakunze kwita “kurobesha” abadafite impushya zo gutwara kuko nta mategeko agenga umuhanda baba bazi, kuko usanga akenshi aribo bateza impanuka, abibutsa ko moto aribo ziba zanditseho n’ubundi bibagarukaho bakabihanirwa.
Yanabasabye kandi kujya bakira neza ababagana, bakirinda kubabwira nabi no kubarangira nabi aho bababwiye bashaka kujya, bagamije kubavanamo inyungu y’umurengera, kandi bakanirinda amanyanga n’ubwambuzi.
Yababwiye ati:”Iyo wakiriye neza uje akugana ukamuha serivisi nziza, n’ubutaha akugarukaho. Mujye mwubaha ababagana kandi mubarindire umutekano.”
Yihanangirije abamotari barangaho ubujura, aho hari batwara abagenzi babaha amafaranga ntibabagarurire, abashikuza telefone abagenzi, ababacisha mu nzira ya kure ngo bakunde babishyure menshi, ababwira ko uzabifatirwamo azabihanirwa.
CIP Umutesi yanabasabye kwirinda ibiyobyabwenge aho yababwiye ko abanywa urumogi hagati muri bo bakwiye kujya babavuga ntibabahishire, kuko bahesha isura mbi umwauga wabo na Koperative yabo
Mu ijambo rye, umuyobozi wa Koperative ICYIZERE Mbarushimana Reverien, yabwiye bagenzi be ko bakwiye kubahiriza umutekano wo mu muhanda, bakurikiza amategeko awugenga, bakirinda ubujura kandi bakarangwa n’isuku, abakoresha ibiyobyabwenge nabo bakabavuga bakareka kubahesha isura mbi.
Kinyarwanda
English











