Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge, kur’ uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare, yamenye inzoga z’ inkorano litiro 410, izi nzoga zikaba zizwi ku izina rya Muriture. Ibindi byangijwe hakaba harimo udupfunyika tw’ urumogi 870.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kanyinya, akagali ka Nyamweru, mu Mudugudu w’ Agatare, iki gikorwa kikaba kandi kitabiriwe n’abaturage batuye mu midugudu y’ Agatare na Nyabikoni yo muri uwo Murenge.
Ibi biyobyabwenge nkuko Polisi ikorera muri ako Karere ibitangaza, bikaba ari ibyafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi iki cy’ umweru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanyinya Bwana Karangwa Johnson, yasabye abaturage bo muri uwo Murenge cyane cyane urubyiruko, kutishora mu biyobyabwenge, avuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu.
Yasabye kandi by’ umwihariko ababyeyi kugira inshingano yo kurinda abana babo ibiyobyabwenge, aha akaba yagize ati, ‘’ Abana n’ amaboko y’ igihugu kuko aribo bayobozi bejo hazaza, ningombwa rero ko barindwa ikintu icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima bwabo, kugira ngo bazavemo abanyarwanda bafite ubumenyi n’ ubushobozi bazanafasha mw’ iterambere ry’ u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Chief Superintendant Dismas Rutaganira,we yasabye abatuye uwo Murenge kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge kimwe n’ ibindi byaha ibyo aribyo byose, bahanahana amakuru n’ Inzego z’ umutekano kugira ngo abenga bene izo nzoga, abazicuruza ndetse n’ abanywa ibiyobyabwenge bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga, bagaragaje ubushacye ndetse no kwiyemeza gukorana na Polisi mu kurwanya ndetse no gukumira ibiyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











