Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yakoreye umukwabu mu tugari twose tugize umurenge wa Nyakabanda ugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano hagamijwe ko bicika burundu, kuko ari bimwe mu bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka ku buzima bw’abantu batuye uyu murenge.
Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Werurwe aho mu tugari tugize uyu murenge hafashwe abakora inzoga z’inkorano yabashije guta muri yombi 4 bakora izi nzoga na Litiro 400 z’inzoga zinkorano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu (SSP) yavuze ko bajya gukora uyu mukwabu bari bafite amakuru y’ahantu hamwe na hamwe hengerwa hakacururizwa inzoga z’inkorano, bityo bikaba byari ngombwa ko bahagarika ibi bikorwa n’ubu bucuruzi.
Yagize ati:’’Turashima ubufatanye abaturage bakomeje kugaragariza Polisi kuko nibo baduhaye amakuru ko hari hamwe na hamwe mu bipangu byengerwamo bikanacururizwamo inzoga z’inkorano, natwe twumva ko dukwiye kugenzura niba zujuje ubuziranenge.’’
SSP Hitayezu yakomeje avuga ko muri uyu mukwabu hafashwe abantu 4 benga inzoga z’inkorano, hanafatwa litiro 400 z’izi nzoga zihita zangirizwa mu ruhame rw’abaturage.
Yanavuze kandi ko muri uyu mukwabu hanafatiwemo abasore 5 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kuko biri ku isonga mu bitera ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha.
Aha yagize ati:’’ umubare munini w’ibyaha bigaragara usanga ababikoze baba bakoresha ibiyobyabwenge, abandi banywa inzoga z’inkorano, turasaba abaturage kubirwanya kuko biteza umutekano muke bikanadindiza ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.’’
SSP Hitayezu yanasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano, aho yavuze ati:’’Buri wese akwiye kumva ko umutekano umureba, akumva ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanamuteza igihombo kuko igihe bifashwe byangizwa, ayo yashoye kuyagaruze kandi hari ibindi bikorwa by’iterambere yakora byemewe n’amategeko akabasha kunguka no gutera imbere.’’
Amabwiriza yinzego zibanze ateganya ko ufashwe acuruza inzoga z’inkorano zangirizwa mu ruhame, akanacibwa amande agenwa n’itegeko, uruganda ruzenga rugafungwa mu gihe rudafite ibyangobwa bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).
Kinyarwanda
English











