Mu rukerera rwo kuri uyu wagatandatu tariki ya 14 Kamena muri gereza nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Polisi ifatanyije n’ingabo ndetse n’urwego rushinzwe amagereza hakozwe umukwabu maze hafatwa ibintu bitandukanye byinjijwe muri gereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu bintu byafashwe harimo ibibiriti,inzoga z’inkorano,amabuye ya radio,ifuy’igikoma ,ifu y’imyumbati,ibinini,ibitunguru n’amafaranga y’ubwoko butandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko nubwo abagororwa baba bafunze ariko hari uburyo bashobora guhura n’ibintu bitandukanye bibujijwe kwinjiza muri gereza .
Aha yatanze urugero rw’abagororwa bakorera hanze imirimo itandukanye bashobora kwinjiza ibintu kuburyo umucungagereza usaka ashobora kutabona ibintu bimwe nabimwe kuburyo bumworoheye bityo bakaba babyinjiza imbere muri gereza.
Yasabye abasura abavandimwe babo kwirinda kubazanira ibintu binyuranyije n’amategeko ya gereza kuko biba bitemewe.
Ubwo iki gikorwa cyabaga gereza ikaba yari cumbikiye abagororwa 3714.
Kinyarwanda
English











