Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rikomeje ubukangurambaga ku kwirinda inkongi z’imiriro; mu byo rikora hakaba harimo kwigisha Abaturarwanda ibizitera, ibyo bakora ngo bazirinde; ikanabereka uko bazizimya igihe zibaye.
Ni muri urwo rwego,mu mpera z'icyumweu gishize, iri shami ryahuguye abagera ku 150 bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge; bakaba barahuguwe n’Umwofisiye urikoramo witwa Inspector of Police (IP) Jonas Rizinde.
IP Rizinde yabanje kubasobanurira icyo inkongi y’umuriro icyo ari cyo; aha akaba yaravuze ko inkongi y’umuriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka; ingufu, ndetse n’umwuka.
Yababwiye ko inkongi z’umuriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, n’ubumenyi buke ku bizitera.
Yongeyeho ko ibindi bizitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako.
IP Rizinde yabwiye abo bacuruzi ko zishobora na none guterwa no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi kiyakoresha kidafite ubushobozi bwo kubyakira (ni ukuvuga : kirushwa imbaraga n’ibyakinjijwemo) ku buryo hari ubwo bitera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe iba intandaro y’inkongi y’umuriro.
Yabagiriye inama yo kugura ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) bakabishyira mu nzu bacururizamo n’izo batuyemo kugira ngo haramutse habaye inkongi bayizimye itaragira ibyo yangiza cyangwa itarangiza byinshi.
Abatarabona ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho yabagiriye inama yo kuyizimya (igihe zibaye) bakoresheje amazi, umucanga cyangwa itaka byumutse; kandi yibutsa ko igihe habaye inkongi; abantu bagomba gukupa amashanyarazi; bakanahungisha ibintu bitarafatwa na yo; ariko na none bakabimenyesha ku gihe Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.
Yibukije abantu ko bagomba gukura umuriro mu nzu igihe hari aho berekeje; ibi bikaba bishatse kuvuga: guhagarika inzira y’amashanyarazi; ibyo bamwe bakunze kwita gukupa amashanyarazi; kugira ngo haramutse habaye inkongi ikomotse ku nsinga z'amashanyarazi cyangwa sirikuwi, ntihagire ikibazo kibaho.
Indi nama IP Rizinde yagiriye abo bacuruzi ni iyo kuzimya ibintu bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, mudasobwa, radiyo, ipasi n’ibindi igihe batari gukoreshwa.
Yasoje ubutumwa bwe abasaba gutanga ku gihe amakuru y’ahabereye inkongi y’umuriro kuri nimero za telefone 111, 0788311120 cyangwa 0788311224.
Kinyarwanda
English











