Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n?izindi nzego bafashe uwitwa Habimana Maurice w?imyaka 36, bamufatanye Moto bicyekwa ko yayibye. Yafatiwe mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Mwiseneza Kabera yavuze ko moto ari iya Ngirinshuti Elyse? w?imyaka 35 akaba yarayibwe tariki ya 14 Ukuboza uyu mwaka, yibirwa mu Karere ka Kicukiro n?abantu atabashije kumenya.
Yagize ati? Ngirinshuti amaze kubura moto ye yatanze ikirego itangira gushakishwa, icyo gihe yahise anabimenyesha bagenzi b?abamotari mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. Abamotari bo mu Murenge wa Gitega mu Cyahafi nibo bayibonanye Habimana arimo kuyitwaraho abagenzi bahita babimenyesha Polisi arafatwa.?
SSP Kabera akomeza avuga ko Habimana amaze gufatwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko moto ari iye Polisi isanga nta cyangombwa na kimwe afite. Yahise avuga ko hari umuntu baturanye mu Karere ka Kicukiro wayimuhaye ngo abe ayikoresha, ariko amubuza kudakorera kure y?Umujyi wa Kigali.
Habimana amaze gufatwa Ngirinshuti yahise ahamagarwa ngo aze arebe ko moto yafashwe ari iyi, yaje azanye ibyangombwa byose bigaragaza ko ari iye. Ngirinshuti yashimiye Polisi y?u Rwanda ndetse n?abamotari bagenzi be bamufashije kubona moto ye.
Yagize ati? Ndashimira Polisi y?u Rwanda ndetse n?abamotari bagenzi banjye kuba bamfashije kubona moto yanjye, nari maze kwiheba ko ntakiyibonye.?
Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho ucyekwaho kwiba n?uwibye batuye.

Kinyarwanda
English










