Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi yaganirije itsinda rirwanya ibyaha rikorera muri GS Sainte Famille

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi, ku itariki ya 25 Mata yagiranye n’abanyeshuri barenga 100 bagize itsinda ryo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Club) ryitwa "Better Pupil" rikorera mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Sainte Famille riherereye mu murenge wa Muhima, abasaba kubahiriza amategeko agenga ikigo barererwamo no kuba intangarugero kuri bagenzi babo. Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti:”Guhinduka birashoboka.”

Mu kiganiro CIP Umutesi yagiranye na bo, yarababwiye ati:"N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye. Ubu buryo mwashyizeho bwo gukorera muri iri tsinda buzatuma murushaho kubikora neza."

Yababwiye kandi ko, nk’abagize itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha, bakwiye kujya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe, abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo  igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.

CIP Umutesi kandi yabasobanuriye ibyiza byo kuba mu itsinda nk’iri aho yagize ati:” Ibyigirwa mu matsinda nk’aya yo kurwanya ibyaha, bibafasha gukurana indangagaciro z’ubunyarwanda no gukura neza muri rusange, kuko nimwe muzavamo abayobozi b’ejo“.

Yasoje ikiganiro cye abasobanurira imikorere y’abagize inama y’ubuyobozi bw’itsinda ryabo, anabasaba kuzakorana neza n’ubuyobozi bw’ikigo barererwamo ndetse n’abo bashinzwe kuyobora, kandi abagaragariza inshingano za buri wese mu mwanya yatorewe.

Umunyeshuri uyobora iri tsinda rya Better Pupil, yavuze ko we na bagenzi be biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo, baniyemeza gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukangurira bagenzi babo ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha, kimwe n’uko bazakangurira urubyiruko rutiga kutabyishoramo.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Sainte Famille Ndayishimiye Modeste, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuko yafashije mu ishingwa ry’iri tsinda ndetse n’inama yagiriye abo banyeshuri. Yasabye urwo rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe agira ati:” Izi nama, uretse kuba zizatuma barwanya ndetse bakanakumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".