Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi yaganirije abaturage k’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Kuri uyu wa gatatu  tariki ya 5 Werurwe 2014 ,mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu bufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge, ku bufatanye n’izindi nzego zihakorera ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame , kikaba cyarabereye ku murenge wa Muhima.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Mukasonga Solange ,ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Muhima  bari bitabiriye iki kiganiro, yabashimiye ibyo bagezeho mu rwego rw’umutekano no guca akajagari mu bucuruzi kandi ababwira ko urwego abereye umuyobozi rubafitiye gahunda nyinshi zijyanye no guteza imbere agace baherereyemo kandi ko bakwiye guhagurukira kwitabira gahunda za Leta.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, Chief Superintendent Dismas Rutaganira mu ijambo rye, yibukije abaturage bari aho ko uruhare rwabo ku mutekano rugomba kugaragara kuko aribo bakwiye gufata iyambere bakikorera ibiri mu bushobozi bwabo kandi bagafatanya na Polisi ku buryo buhoraho hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gukurikirana abakora ibyaha bitandukanye.

Yabibukije kandi ko buri wese afite inshingano yo kurindira umutekano mugenzi we muri gahunda yitwa ijisho ry’umuturanyi, aho bakangurirwa ubufatanye hagati yabo buri wese yirinda icyahungabanya umutekano wa mugenzi we cyangwa uw’ibintu bye.