Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kamena ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha n?ubucuruzi bwa magendu(ASOC) bafashe Nzamutuma Gerard w?imyaka 41, bamufatanye amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.
Nzamutuma yafatanwe amacupa 162 y?ayo mavuta ya mukorogo arimo amoko atandukanye nk?ayitwa Skin Balance gel, Clinic Clear, Princess Clair, Epiderme Creme na Beauti. Akimara gufatwa Nzamutuma yavuze ko yari yayabikiye umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Bongo ayamubikira mu iduka rye atazi ibyo aribyo.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa Nzamutuma byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage abasaba gukomeza iyo mikoranire myiza na Polisi. Aburira abantu bakomeje kugaragara mu byaha byo gucuruza amavuta atemewe mu Rwanda.
Ati? Byaravuzwe kenshi birasobanurwa bihagije n?inzego z?ubuzima ko ariya mavuta arimo ikinyabutabire cyangiza uruhuru ndetse ko atemewe gucuruzwa ku butaka bw?u Rwanda. Polisi y?u Rwanda ntizigera ahagarika ibikorwa byo gushakisha umuntu wese ucuruza cyangwa ugira aho ahurira n?ariya mavuta atemewe n?amategeko yacu.?
CP Kabera yakomeje yibutsa abaturage cyane cyane abacuruzi b?amavuta kumenya ko amayeri yose bakoresha bayacuruza yamenyekanye. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ariya mavuta.
Usibye uyu Nzamutuma, Polisi y?u Rwanda imaze iminsi ifata abantu bacuruza n?abakwirakwiza ariya mavuta. Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y?amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw?uyisize. Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.
Inkuru bijyanye:
Nyarugenge: Abantu batatu bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu
Kigali: Polisi yerekanye abantu batatu bafatanwe amasashe n?amavuta yangiza uruhu
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English










