Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi yafashe uwacuruzaga urumogi

Mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 18 Mata Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Masta Bikorimana w’imyaka 30 afatanwa udupfunyika 100 tw’urumogi. Yafatiwe mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu Bikorimana yari asanzwe ari umunyerondo ariko nyuma aza guhagarikwa kubera imyitwarire ye mibi.

Ati “Abaturage bari basanzwe bamuzi nibo batanze amakuru ko nyuma yo gusezererwa mu banyerondo asigaye acuruza urumogi. Nyuma yo kumenya ayo makuru nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kuzamufata, kuwa Gatandatu nibwo bamufatanye udupfunyika 100 tw’urumogi.”

CIP Umutesi yakomeje ashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Yaburiye bamwe mu bagifite ingeso mbi zo kwijandika mu biyobyabwenge abibutsa ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage batazahwema kurwanya uwo ariwe wese wishora mu biyobyabwenge.

Ati “Nagira ngo nongere mburire abantu bakishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge haba ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza ko nta mwanya bafite muri iki gihugu, ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

  

CIP Umutesi yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge aribyo nta ndaro y’ibindi byaha bidindiza iterambere ry’igihugu, bikabangamira amahoro n’ubuzima bwa muntu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.