Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi yafashe imodoka ipakiye amashashi

Polisi mu karere ka Nyarugenge, none tariki ya 28 Nzeri, yafashe imodoko ya Minibasi ifite pulaki RAA 652J, yari ipakiye ampaki 10,420 by’amashashi.

Iyi modoka yafatiwe mu murenge wa Gitega mu mugi wa Kigali, nyuma yuko ikoze impanuka noneho aba Polisi bakaza gusanga yuzuyemo ayo amashashi.

Polisi yafashe kandi abantu 2 aribo, Mukashyaka Joseline uvugwa kuba ariwe nyiri aya mashashi ndetse na Rutangira Bosco umushoferi w’iyi modoka. Aba bantu bombi bakaba bafungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Rutangira, umushoferi w’iyi modoka arahakana ibyo aregwa akavuga ko yari yahawe ikiraka cyo kugeza iyo mari mu mugi wa Kigali. Cyakora ntabwo avuga amazina y’abo avuga ko bari bamuhaye akazi.

Akomeza avuga ko yari yabwiwe n’abamuhaye akazi ko  iyo mitwaro ari imyenda.

Sup Modest Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, yavuze ko gucuruza amashashi ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yagize ati, “Uretse no kuba ari icyaha, binangiza ibidukikije.”

Yihanangirije abakora bene ubu bucuruzi butemewe n’amategeko ku bureka ahubwo bagakora ubundi bucuruzi bwemewe ndetse bunashobora kubateza imbere.