Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYARUGENGE: Polisi yafashe abakoreshaga ibirango by’ibyiganano ku nzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge  ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage  yafashe abagaabo babiri bacyekwaho gukora inzoga  zitujuje ubuziranenge bakomekaho ibirango by’ibyiganano mbere yo kuzigurisha.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 29 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 26, bafashwe ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri, mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Biyemerera ubwabo ko ari bo bakoraga ibyo binyobwa, bakanacurisha ibirango bisa n’iby’abandi bomekagaho, bakazigurisha nk’iz’uruganda biganiye ibirango.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyir’ uruganda rwiganiwe ikinyobwa cyo mu bwoko bwa  kambuca ruhereye mu karere ka Bugesera. 

Yavuze ko bafashwe basigaranye litiro 200 z’ibyo binyobwa  bari bamaze igihe kinini bakora bifashisha ibirango by’urwo ruganda bagakora inzoga zijya gusa n’izo rukora hanyuma bakazicururiza hirya no hino mu  gihugu.

Yagize ati: ”Turashimira nyir’uru ruganda kuba yarakurikiranye amakuru y’abamwangirizaga izina ry’uruganda bakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bakanifashisha ibirango akoresha bitewe no gutangira amakuru ku gihe bigatuma bafatwa.”

 Yongeyeho ko izo nzoga usanga ahanini zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinyweye bitewe n’uburyo bazikora ndetse n’ibyo bazikoramo akenshi bidafite isuku, asaba abantu bishora mu bikorwa nk’ibyo binyuranyije n’amategeko kubireka kuko bibakururira ingaruka nyinshi zirimo gucibwa amande no  gufungwa kandi ko abazakomeza kwinangira kubireka Polisi itazabihanganira.

Bahise bashyikirizwa  urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rifata Ibinyobwa bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko, ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.