Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba imashini zidoda

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba imashini zidoda imyenda mu nzu y’urubyiruko iherereye mu murenge wa Kimisagara(Maison de Jeune Kimisagara).

Abacyekwaho ubu bujura ni Munyampundu Felecien na Nshuti Pierro batuye mu kagari ka Akabahizi mu murenge wa Gitega bafatanwe imashine 8 muri 11 zibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izo mashini zibwe mu nzu y’urubyiruko iri mu murenge wa Kimisagara.      

Yagize ati” Mu mpera z’icyumweru gishize abajura bagiye mu nzu y’urubyiruko ya Kimisagara mu cyumba cyarimo izi mashini bamena ikirahure k’icyo cyumba boherezamo umwana akuramo izo mashini, barangije barazikorera bazijyana mu murenge wa Gitega aho batuye”.

CIP Kayigi akomeza avuga ko ifatwa ry’izi mashini ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturagze.

Yagize ati” Aba bagabo bahise bajya mu rugo rwa Munyampundu Felecien kuzibikayo bahura n’abaturage bazikoreye muri icyo gicuku cya saa sita z’ijoro bari kuzinjiza mu rugo iwe bagira amakenga niko guhita batabaza abanyerondo na Polisi”.

Akomeza avuga ko Polisi yahise ihagera isanga koko bazanye izo mashini zigera ku munani bavugaga ko bazikuye mu nzu y’urubyiruko ya Kimisagara. Ubuyobozi bw’iyi nzu y’urubyiruko bwo bukaba bwaravuze ko bwibwe imashini 11.

CIP Kayigi yavuze ko aba bagabo bahise bashyikirizwa Urwego  rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ( RIB) kugirango hakorwe iperereza kubyaha bakekwaho n’imashini 3 zitarafatwa hamenyekane aho ziherereye.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko izakomeza guhashya abakora ibikorwa byose bihungabanya umutekano abanyabyaha bagafatwa bagashyikirizwa  ubutabera.

Yasoje ashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda cyane cyane kuba batanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa, bityo asaba buri wese kugira uruhare mu kwicungira umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka aho babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano ibyaha bigakumirwa bitaraba.