Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi n’Ubuyobozi bw’aka karere bahuguye abakora irondo ry’umwuga ku buryo banoza ibyo bashinzwe

Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka, ku Biro by’Umurenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyagugenge habereye amahugurwa y’abakora irondo ry’umwuga 105; ibi byari bigamije kubongerera ubumenyi mu byo bashinzwe kugira ngo barusheho kubikora neza.

Bahuguwe n’Umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere n’ubukungu, Nsabimana Vedaste afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu.

Ibiganiro bagiranye na bo byibanze ku buryo batahura ibyahungabanya umutekano, kubikumira, n’uburyo bukwiriye bwo gutanga amakuru bayahanahana hagati yabo, ndetse n’uko bayahanahana n’izindi nzego.

Nsabimana yabashimiye kubera uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa; ibi bikaba bituma aho batuye harangwa n’umutekano.

Yabasabye guhesha isura nziza imirimo bakora agira ati,"Imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya ibyo ashinzwe. Mwirinde ubusinzi n’ibindi bikorwa byabatesha agaciro."

Yababwiye ati,"Mugomba kwirinda gusugura amakuru muhawe; ahubwo mukwiriye kuyasesengura; mwasanga yerekeranye n’ikintu gishobora guhungabanya umutekano  mukagikumira; mwabona birenze ubushobozi bwanyu mukabimenyesha inzego zibishinzwe.

Nsabimana yabasabye gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bwo mu ngo  n’ububera ku mihanda bukorerwa ahanini  igitsinagore aho ababukora babashikuza amashakoshi, telefone  n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na bo, SSP Hitayezu yababwiye ati,"Nk’Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mukwiriye kuba Intangarugero mu kubahiriza amategeko. Iyo umujura cyangwa undi munyacyaha avuye mu gace yagikoreyemo akajya mu kandi kugira ngo adafatwa, guhanahana amakuru vuba bituma afatwa . Mujye rero muyahanahana n’inzego zirimo iz’umutekano ndetse no hagati yanyu ku gihe."

SSP Hitayezu yagarutse ku kamaro ko gutanga no guhanahana amakuru ku gihe agira ati," Iyo inzego zibishinzwe zimenye vuba ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibyahungabanya umutekano zifatanya kubikumira; bityo umutekano ugakomeza kubungabungwa no gusigasirwa."

Yabasabye gufatanya n’izindi nzego kurwanya itundwa, icuruzwa, ikoreshwa n’inyobwa ry’Ibiyobyabwenge bigisha Abavandimwe n’Abaturanyi babo ingaruka zabyo; kandi abibutsa ko bagomba kwirinda guhutaza umuntu bafashe bamucyekaho icyaha cyangwa ibyaha runaka; ahubwo ko bagomba kumutwara neza bakamushyikiriza Polisi cyangwa izindi nzego zishinzwe gukurikirana ibyo bamucyekaho.