Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi irakangurira abatwara abagenzi kuri moto kurwanya ibiyobyabwenge

Ku wa 14 Kamena 2018, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yahaye amahugurwa  abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bibumbiye mu makoperative y’abamotari ya KORANDEBE na KORANUMUCYO abarizwa mu mirenge ya Rwezamenyo na Nyamirambo . Ni amahugurwa yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Rwezamenyo, ikaba  yaribanze ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Aya mahugurwa yafunguwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella, washimiye abayitabiriye kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo kuko umurimo wabo ubahuza n’abantu benshi.

Mbabazi yagize ati:’’Ndabashimira kuba mwitabiriye aya mahufurwa mwatumiwemo na Polisi y’u Rwanda. Muri mu banyarwanda bahura n’abantu benshi kandi mukagera mu bice bitandukanye, niyo mpamvu mugomba kurangwa n’ubunyangamugayo kugirango mugirirwe icyizere, mukirinda ubwambuzi, gufasha abanyabyaha kurangiza imigambi yabo kandi mukagira isuku haba ku myambaro no ku mubiri."

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) mu karere ka Nyarugenge Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi, mu kiganiro yabahaye  yabasabye kurwanya ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

CIP Umutesi yagize ati:’’Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ni bimwe mu byangiza ubuzima kandi bigahindura imitekerereze y’ababikoresha, bityo bikabatera kwishora mu byaha binyuranye birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi bihungabanya umutekano.

CIP Umutesi yakomeje akangurira abamotari  kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Aha yagize ati:’’Bitewe n’umurimo mukora wo gutwara abagenzi mu buryo bwihuse, muri mu bantu bakunze kwiyambazwa n’abanyabyaha batandukanye mu rwego rwo gukwepa inzego zishinzwe umutekano cyangwa se bakaba babifashisha bashaka kwihutisha ibiyobyabwenge ngo bigezwe aho bashaka kubijyana badafashwe. Niyo mpamvu tubasaba kuba maso mukajya mugira amakenga, abo muketse mugatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugirango zibikurikirane abanyabyaha bataratoroka cyangwa ibiyobyabwenge bigafatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.’’

CIP Umutesi yasoje abasaba kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, kandi kikaba ari icyaha cyahungabanya umutekano, akangurira buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe kandi vuba mu rwego rwo guhangana n’icyahungabanya umutekano cyose.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abamotari basaga 130, mu kuyisoza bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Bashimiye Polisi uburyo ibazirikana ikabagezaho impanuro, bavuga ko bagiye gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi, bazigezaho amakuru y’ibyahungabanya umutekano, baniyemeza ko batazigera bemera gutwara umugenzi bazasanga atwaye ibiyobyabwenge ahubwo bazamushyikiriza inzego z'umutekano.