Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi iracyakora iperereza ku rupfu rw’abantu bazize inzoga banywereye mu tubari

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kwirinda kwenga kugurisha no kunywa inzoga zitemewe mu Rwanda n’izindi z’inkorano kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo zirimo n’urupfu.

Ibi Polisi yongeye kubikangurira abantu nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya mbere Mata 2018, abantu batatu (3) baguye mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Kigali Umurenge wa Mwendo akarere ka Nyarugenge, bazize inzoga banywereye mu kabari, abandi barindwi (7) bayinyweyeho bakaba barahise bajyanwa bikuru bya Kigali CHUK, kugeza ubu undi umwe muri aba nawe ku itariki ya 4 Mata akaba yaritabye Imana mu bitaro hakaba hasigayemo batandatu (6).

Nyuma y’ibi byabereye mu murenge wa Rwezamenyo, inzoga nk’iyi na none ku itariki ya 5 Mata yahitanye abantu babiri (2) abandi batatu (3) bakaba barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Ibi bikaba byarabereye mu mudugudu wa Gasiza akagari ka Munanira ya II Umurenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge.

Ubwo twasuraga aba barwayi aho barwariye, bavuze ko iyo nzoga bayinywereye  mu kabari ko kwa Nkurunziza Theoneste ubu nawe urwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK, bakaba bavuga ko bari basanzwe banywa iyo nzoga  ariko ntigire icyo ibatwara, bakaba bibaza icyo kuri iyo nshuro  Nkurunziza yari yashyizemo kidasanzwe.

Umwe muri bo witwa Ndorimana Gerard avuga ko akimara kuyinywa yatashye ariko yagera mu rugo agatangira kuribwa umutwe biasanzwe, nyuma y’aho atangira guhuma kugeza ubwo yaje kumva yagejejwe kwa muganga atazi uko yahageze.

Yagize ati: “Iriya nzoga twayinywereye mu kabari kwa Nkurunziza, ubundi twari tuzi ko ari urwagwa ruvanzemo Kanyanga. Twarayinyoye mu kanya gato umukecuru twari kumwe tubona anaze ijosi, duhita tumujyana kwa muganga agwa mu nzira tutaragerayo.”

Kugeza ubu Ndorimana na bagenzi be barahumye, ni ubwo uba ubona bakureba, iyo ubabajije bakubwira ko nta kintu babona.

Nkurunziza Theoneste nyiri ugucuruza iyo nzoga, avuga ko ibyo yakoze nta mutima mubi yari afite  kuko nawe yasangiye n’abo bantu, ndetse na nyina akaba yarahise apfa kubera iyo nzoga.

Akomeza  avuga ko ubusanzwe yacuruzaga inzoga urwagwa rusanzwe rwa Kinyarwanda ariko akavangamo ikindi  kinyobwa nawe atabasha gusobanura neza,  akavuga ko yakiguraga  mu mujyi  rwagati ahazwi nko  muri Kazi ni Kazi. Avuga ko yazaga akakivanga n’inzoga isanzwe agacuruza,  ariko ngo kuri iyi nshuro ngo ntazi uko byagenze ku buryo yaje guhitana abantu  kugeza n’uubwo abandi bakurijemo ubuhumyi bwa burundu.

Yagize ati:”Naragiye mbigura hariya muri Kazi ni Kazi, aba mbere baranyweye ntibagira icyo baba, aba nyuma nanjye ndimo ndete na Mama wanjye, dore ko we byanamuhitanye, n’abandi mwasanze hano barwaye nitwe byagizeho ingaruka cyane kuko twese byaduteye ubuhumyi.”

Nkurunziza ntazi neza ubwoko bw’icyo kinyobwa yavangaga n’urwagwa, gusa avuga ko yumvise bavuga ko ari ikinyabutabire basiga mu mutwe w’abantu iyo bamaze kubogosha imisatsi kizwi nka “Sipiliti.”

Nkurunziza na bagenzi be bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ko nibagira Imana bagakira bazafata iya mbere bagakangurira abantu kwirinda kunywa inzoga zibonetse zose cyane cyane izi z’inkorano Leta ihora ibakangurira kureka. Bavuga kandi ko bazagira uruhare mu gufasha inzego z’ubuyobozi mu kugaragaza ahacururizwa izo nzoga zitemewe.

Muganga Rutaganda Eric ukurikirana aba barwayi kuva bagera mu bitaro bya CHUK aremeza ko koko bazize inzoga banyoye, akavuga ko bazakira, ubuhumyi bwo bigoye ko babukira bakongera kureba.

Yagize ati:”Icya  mbere tugenderaho ni amakuru duhawe n’umurwayi, nka 80% bose bari basangiye kuri iyo nzoga, kandi niko bagiye bagira ibimenyetso bisa  kuko bamwe batangiye kwitaba Imana bakimara kuyinywa. Niyo wabihumurizagaho wumvaga bafite umwuka w’inzoga ku buryo tutavuga ko bazize ibiryo cyangwa ikindi kintu, ibimenyetso bari bafite harimo gutakaza ubwenge no guhuma.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu arasaba abaturage kureka kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese bamenye ko azicuruza.

Yagize atize ati:”Nk’uko bisanzwe turasaba abaturage kwirinda kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge, noneho no kuba zivanze na biriya bintu bifatwa nk’ibiyobabwenge ni ibintu abantu bakwiriye kwirinda cyane kuko bibagiraho ingaruka, zirimo ubuhumyi no kuhasiga ubuzima.”

SSP Hitayezu avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gahunda y’ubukangurambaga mu banyarwanda mu kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge  nk’ingamba zo kubirandura, gusa asaba buri muturarwanda iki kibazo kukigira icye mu rwego rwo kubirwanya.