Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Uwimana J Pierre w’imyaka 19 y’amavuko, akaba akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano ya manyamahanga.
Ibi byabaye kuwa kabiri taliki ya 22 Ukwakira, bibera mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, aho yari yagiye kuvunjisha ariya mafaranga ku biro by’ivunjisha.
Hagati aho, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.
SSP Mwiseneza yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema guta muri yombi abantu bagaragara muri biriya bikorwa bigayitse.
Abantu kandi barasabwa kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.