Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi ifunze 12 bakekwaho kwiba ibyuma by'imodoka n'ibyo mu nzu

Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 12 bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye, birimo ibyo mu nzu, nka tereviziyo, n'ibyuma by'imodoka, nk'uturebanyuma, na  radiyo zo mu modoka, ibikoresho nka mudasobwa ba nyirazo baba bazisizemo, ndetse n'abagura ibyo bintu biba byibwe.

Avugana n'itangazamakuru ku itariki 15 Mata 2015, kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, aho ibyo bikoresho byafashwe bibitse, ndetse n'abakekwaho gukora ubwo bujura uko ari 12 bafungiye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP), Celestin Twahirwa, yavuze ko ibyo bikoresho, byibwe  mu bihe bitandikanye mu mujyi wa Kigali, kandi bikaba byarafashwe na none mu bihe bitandukanye mu mikwabo yakozwe na Polisi y'u Rwanda mu duce twawo.

CSP Twahirwa yagize ati: "Ubujura kimwe n'ibindi byaha muri rusange, bushobora guteza umutekano muke. Igishimishije ni uko abaturage baha Polisi y'u Rwanda amakuru ku bakoze cyangwa abategura gukora ibyaha, bityo bigakumirwa ndetse hagafatwa ababikoze.

Yavuze ko batatu mu bakekwaho ubwo bujura bafatiwe mu cyuho i Remera n'abaturage. Yakanguriye abaturage kutagura ibintu bidafite inyemezabuguzi kuko bishobora kuba ibyibano.

CSP Twahirwa yabwiye  abibwe kuza kureba niba muri ibyo bintu byibwe byafashwe bibitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima  ko haba harimo ibyabo bitwaje ibyemezo byerekana ko ari ibyabo koko.

Yakanguriye abantu gukora aho gutega amaramuko ku kwiba. Yanagiriye inama abaturage gukaza umutekano w'ibyabo no kwihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Umwe mu baguraga akanacuruza bimwe mu bikoresho  bibwe witwa Karemera Hassan, ufite imyaka 37, yavuze ko yaguraga ibyo bikoresho azi neza ko ari ibyibano.

Karemera wafatanywe uturebanyuma tw'imodoka 10, yavuze ko iyi ibaye inshuro ya kabiri afungiwe kugura ibikoresho by'imodoka by'ibyibano. Yakanguriye abagura ibikoresho bidafite inyemezabuguzi, baba batazi cyangwa bazi ko byibwe, kubireka no gutanga amakuru ku babikora.

Yagize ati: "Ingaruka zo kugura ibyibwe zirigaragaza, ni nk'ibi byambayeho. Nindamuka mfunguwe, nzambara umwambaro mushya".

Undi nawe  waguraga akanacuruza bimwe mu byuma by'imodoka byibwe witwa Ndaruhutse Mohamed yagiriye inama ababyiba n'ababigura kubireka.