Mu gihe abanyeshuri bakomeje amasomo yabo y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2017, Polisi y’u Rwanda nayo inyuzamo igasanga aba banyeshuri mu bigo bigaho ikabaganiriza ku kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye.
Ni muri urwo rwego rero mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge no mu karere ka Burera yagiye mu bigo bimwe na bimwe biri muri utu turere iganiriza abanyeshuri n’abarezi babo ku gukumira no kwirinda ibyaha bikorerwa mu mashuri no hanze bikunda kugaragaramo urubyiruko, cyane cyane ibiyobyabwenge.
Mu karere ka Nyarugenge ibi biganiro byatangiwe mu Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali, bihabwa abanyeshuri barenga 1100 biga muri iki kigo n’abarezi babo, naho mu karere ka Burera bitangirwa mu ishuri ritegura abarimu (Teaching Training School -TTC) rya Kirambo ryigamo abanyeshuri barenga 600.
Mu kiganiro cyatangiwe muri Camp Kigali, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri Nyarugenge, yasobanuriye abanyeshuri ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge, aho yavuze ati:”Umuntu wese wanyoye ibiyobyabwenge bimugiraho ingaruka nyinshi, ariko mwebwe nk’urubyiruko bituma mudatekereza neza ku buryo byanabashora mu ngeso mbi nk'ubusambanyi bushobora gukurikirwa no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.”
IP Segatare yababwiye ko kugirango ibyaha muri rusange n’ibiyobyabwenge by’umwihariko bicike mu kigo cyabo ari uko bagira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, no gushyiraho amahuriro yo ku rwanya ibyaha.
Aha yaravuze ati:”Turakangurira abanyeshuri gukorera no kuvugurura amahuriro (Anti-crime Clubs) yabo yo kurwanya ibyaha, ndetse n’aho atari bakayashyiraho, kuko afasha urubyiruko kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kwirinda no kurwanya ibyaha. Binaborohera kandi guha inzego z’umutekano amakuru yatuma harwanywa ibyaha, no gufata abamaze kubikora ndetse n'abafite imigambi yo kubikora."
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri mu mahuriro yo kurwanya ibyaha bari basanganywe, biyemeje kandi kujya batangira amakuru ku gihe ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo, ndetse biyemeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge, no kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo n’aho batuye igihe bazaba bagiye mubiruhuko.
Umuyobozi w’iri shuri Niyonsenga Jean de Dieu yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.
Yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.
Kinyarwanda
English










