Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha bukomeje gutanga umusaruro, aho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Ukuboza, ku makuru yatanzwe n’abaturage yatumye Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ifatira mu rugo rw’umuturage udufunyika 2700 tw’urumogi.
Utu dupfunyika twafatiwe mu rugo rw’uwitwa Niyibizi Aboubakar utuye mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Rugarama mu mudugudu wa Kiberinka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Niyibizi abaturage bamugiriye amakenga bitewe n’ibimenyetso bamubonagaho.
Yagize ati” Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari acumbitse mu nzu yibana akabyuka mu gitondo kare ahetse agakapu agenda akagaruka mu gicuku kandi bakabona moto zitandukanye zihaza mu gicuku , naho yari acumbitse agakora isuku ariko akagira uruhande asigaza adakoraho n’abaturanyi bajya kuhakora akanga bityo bakamugirira amakenga”.
Akomeza avuga ko intandaro yo gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku muturanyi we wamubonye mu gitondo cya kare ajya muri bya byatsi yangaga ko bakoramo isuku biri mu rugo rwe hafi y’umusarani akuramo umufuka wari urimo utwo dupfunyika. Abaturanyi bashatse ku menya ikirimo barwanira wamufuka undi abona ko ari bufatwe arawurekura ariruka.
CIP Kayigi yavuze kandi ko uyu mugabo yari amaze igihe gito afunguwe azira gucuruza ibiyobyabwenge.
Niyibizi Aboubakar ubu akaba ari gushakishwa naho urumogi rukaba rwajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.
CIP Kayigi arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.
Yanasabye ababinywa n’ababicuruza kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no guhabwa ibihano biremereye birimo n’igifungo cya burundu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Marie Chantal yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bikaba n’ intandaro itera uwabikoresheje gukora ibyaha bihungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











