Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, bashimishijwe na serivisi bahawe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ku itariki 29 Gicurasi, ubwo imodoka yayo izenguruka bita “Police Mobile Station” irimo ibikoresho n’abakozi b’iryo shami babasuraga.
Iyi ikaba ari gahunda y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha yo kwegereza serivisi abaturage cyane cyane abatuye kure ya Sitasiyo za Polisi.
Iri shami rikaba ryegera abaturage rikabafasha gukemura ibibazo bitandukanye bafite bijyanye n’ubugenzacyaha naho ibindi bitari mu nshingano za Polisi, iri shami rikabishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo babikemure.
Iki gikorwa cyabereye muri santere y’ubucuruzi ya Rwarutabura, ikaba ari isanganiro y’imidugudu ya Rusisiro, Munanira, Tetero, na Riba, yo muri kariya kagari.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit) mu ishami ry’Ubugenzacyaha Senior Superintendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza, wari uyuboye itsinda ry’abapolisi bakoze kiriya gikorwa, yavuze ko bakiriye ibirego icyenda, birimo bitanu by’ishinjabyaha na bine by’imbonezamubano.
Yabwiye abaturage barengaga 300 bari bitabiriye icyo gikorwa ko kigamije kubegereza serivisi, cyane cyane, abatuye kure ya sitasiyo za Polisi.
Yagize ati,"Ibirego byose twabyanditse. Iby’inshinjabyaha bizakurikiranwa na Polisi, naho iby’imbonezamubano bizashyikirizwa izindi nzego zishinzwe kubikurukirana no kubikemura."
SSP Urbain Mwiseneza yakomeje avuga ko bafashe n’umwanya wo kuganira n’abaturage ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse babasaba gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya.
Yabivuze muri aya magambo ,"Uretse kubaha izo serivisi, twabigishije kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, ibihano bijyanye nabyo,kandi tubakangurira kwirinda kubinywa, kubitunda, no kubicuruza.
Ikindi kandi, twabasabye kugira uruhare rufatika mu kubirwanya no gukangurira abaturage bagenzi babo kubyirinda, ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku banze kumvira inama bagiriwe."
SP Mwiseneza yasobanuriye abo baturage ko urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yabwiye abo baturage ati," Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we, aba yabipfushije ubusa abigura. Ikindi kandi, uwo byasaritse ntakora kuko biba byaramuzahaje."
Yabasobanuriye kandi ko ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, biteza uburwayi butandukanye uwabinyoye,n’amakimbirane mu ngo.
Yabivuze atya,"Ingaruka zo gufatwa ubinywa, ubicuruza, cyangwa ubitunda, zirimo gucibwa amande no gufungwa, hanyuma ugasigara uri umutwaro ku muryango wawe n’igihugu muri rusange, kuko uba witabwaho kandi udakora, Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe byangizwa."
Aha akaba yaragiriye inama abaturage yo gucuruza no kunywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bagakomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.
Umuyobozi wa Njyanama y’Akagari ka Rugarama, Murenzi Erneste, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda agira ati,"Iyi gahunda ni nziza kuko yunganira gahunda zisanzweho z'ubuyobozi bw'ibanze zijyanye no kwegereza ndetse no guha serivisi nziza abaturage."
Yakanguriye abaturage kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe kandi bakaba ijisho ry’umuturanyi, kugirango , bafatanyije bakumire ibyaha muri rusange.
Umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa witwa Habimana Augustin yagize ati," Kubona Polisi itwisangira iwacu mu midugudu kugirango yumve ibibazo byacu! Iyi gahunda ni nziza pe. Polisi yacu nta ko idakora ngo itwegereze serivisi nziza."
Yagiriye inama abaturage bagenzi be kwirinda ibyaha muri rusange no kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe kandi bagatanga amakuru yatuma bikumirwa ndetse yanatuma hafatwa ababikoze.
Kinyarwanda
English











