Nyuma y’aho ku itariki ya 19 Mutarama Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangirije icyiciro cya kabiri cy’Ubukangurambaga ku mutekano n’isuku, uyu muhango ukaba wararanzwe no gushyira umukono ku mihigo hagati y’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, uturere natwo tugasinyana iyo mihigo n’imirenge igize buri karere, ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama ubu bukangurambaga bwamanuwe ku rwego rwo hasi aho imidugudu y’umurenge wa Gitega nayo yasinye imihigo y'umutekano n’isuku. Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Gitega.
Si imidugudu yonyine yasinye iyo mihigo kuko n’ibigo by'amashuri ndetse n'ibindi byiciro byihariye (amakoperative, mini markets…) bikorera muri uyu murenge wa Gitega nabyo byasinye iyo mihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Byarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bagabo Jean Marie wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abayobozi b’utugari n’imidugudu ko badakwiye gukorera ku jisho mu bijyanye n’isuku n’umutekano, ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo bakora ari ibyabo kandi babifitemo inyungu.
Yavuze ati:”Turasaba abayobozi b’utugari n’imidugudu, inzego z’ibanze muri rusange kudakorera ku jisho ahubwo bagakora bumva ko ibyo bakora ari ibyabo babifitemo inyungu, cyane cyane inyungu mu isuku mu mutekano ndetse no mu mikorere myiza. Ibyo rero bagomba kubikora, ntabwo ari mu buryo by’imihigo gusa.”
Yakomeje avuga ati:” Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa, yavuze ati:” Umutekano n’isuku ni inkingi za mwamba z’iterambere rirambye, bitewe n’umuvuduko w’iterambere mu gihugu cyacu, abafatanyabikorwa bose bagomba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano no kurangwa n’isuku.”
Yakomeje avuga ati:”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”
SP Twahirwa yavuze ko Polisi izihatira gusukura no gutema ahagaragara ibihuru, bikazafasha kurwanya abahanywera ibiyobyabwenge.
Yagize ati:"Ubu bufatanye mu guteza imbere isuku n’umutekano, tubukomereze no gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Tuzirikane ko ubukungu bw’u Rwanda ari abaturage. Nta cyo byaba bimaze gushishikariza abantu isuku tukareka bakicwa n’ibiyobyabwenge.”
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali iragira iti:"Duharanire ko Kigali ikomeza kuba Umujyi ubereye ijisho (w’icyatsi kibisi), kandi urangwamo isuku n’umutekano."
Kinyarwanda
English











