Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYARUGENGE: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Minisiteri y'ubuzima ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena, yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni ubukangurambaga bwahawe insanganyamatsiko igira iti: "IKUNDE! Gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.BYIRINDE!",bugamije kugaragariza urubyiruko ingaruka z'ibiyobyabwenge ku buzima.

Kuri Club Rafiki, ahabereye ubu bukangurambaga, hari abanyeshuri benshi bari baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Dr. Yvan Butera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima, yashishikarije urubyiruko rw'abanyeshuri kuvuga oya ku biyobyabwenge kugira ngo babashe kugera ku ndoto zabo.

Yagize ati:" Muracyari bato, bagifite igihe kinini cyo kubaho n'inzozi z'ibyo mugomba kugeraho ariko kugira ngo muzabashe kubigeraho ni uko muzaba mwirinze gukoresha ibiyobyabwenge."

Yunzemo ati:"Igihugu kirabakeneye, ni mwe muzavamo abayobozi b'ejo na ba dogiteri, ariko na none ntibishoboka igihe mwaba mwishoye mu biyobyabwenge kuko byabangiriza ubuzima ntimubashe kugira ubwo bushobozi."

Kuva muri Nyakanga umwaka ushize, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe, byafatiwemo abantu 237 mu Karere ka Nyarugenge. 230 muri bo bagejejwe mu nkiko nk'uko bitangazwa n'ubushinjacyaha, Kandi ko 55,4% ari urubyiruko.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, yashishikarije urubyiruko rw'abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babigurisha.

Ati:"Uretse ingaruka zikomeye ibiyobyabwenge bigira ku buzima, binakururira imiryango amakimbirane, bikaba intandaro y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n'ibindi byaha bitandukanye bikorwa ahanini n'urubyiruko." 

Yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye guharirwa Polisi gusa, ko ahubwo nabo bagomba kubigiramo uruhare, batanga amakuru ku babikwirakwiza kugira ngo bafatwe.

CP Munyambo yasabye abayobozi b'ibigo, gushyiraho amakipe yo kurwanya ibiyobyabwenge azajya arushaho kumenyekanisha ingaruka zabyo.

Hategekimana Papias, umwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge, yaganirije abari aho uko yabikoreshaga n'uko yabashije gutera intambwe yo kubireka.

Yagize ati:" Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 13 kugeza ku myaka 19, nari narabaye imbata yabyo kugeza ubwo najyanywe no mu kigo ngororamuco, n'ubwo bitari byoroshye ariko hambereye Inzira yo kubisezerera.

Hategekimana yavuze ko nta kandi kamaro yabibonyemo uretse kuba byangiza ubuzima bw'ubikoresha.

Kuri ubu Hategekimana akora umwuga w'ubudozi kandi akenshi arangwa n'ibikorwa byo gukangurira abagikoresha ibiyobyabwenge kubivamo bagatangira ubuzima butanga icyizere cy'ejo hazaza.