Ku itariki ya 25 uku kwezi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge n’izindi nzego z’umutekano bafashe imodoka Toyota Hiace RAA 512D yari itwawe n’uwitwa Mazimpaka Epaphrodite w’imyaka 52, ipakiye inzoga z’inkorano zitemewe amajerekani 44.
Izi nzoga z’inkorano zafatiwe ahitwa ku Giti cy’inyoni mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali. Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigali Inspector of Police (IP) Idi Bashorimanza yavuze ko izi nzoga zafashwe ubwo uyu mushoferi yageragezaga kuzinjiza muri uyu murenge kuzicuruza azivanye mu karere ka Kamonyi.
Yagize ati:” kugira ngo dufate iyi modoka yari ipakiye izi nzoga z’inkorano, byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Tumaze iminsi mu bukangurambaga aho dusobanurira abaturage ububi n’ingaruka z’inzoga nk’izi ndetse n’ibiyobyabwenge muri rusange”.
Abaturage bagera kuri 200 bahawe ubutumwa bwo kuzirinda nyuma y’igikorwa cyo kumena izo nzoga ahabugenewe.
Yabwiye abo baturage bari bateraniye aho ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano. Yagize ati:” byangiza ubuzima bw’umuntu ubinywa ku git icye ndetse n’igihugu muri rusange, kuko uwabinyoye bimubamo igihe kirekire ndetse akanasaza imburagihe kubera ububi bwabyo. Uwabinyoye bituma yishora mu bindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi. Yashishikarije buri wese kujya atanga amakuru k’umuntu uwo ariwe wese wenga inzoga z’inkorano kandi buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we kugirango umutekano wabo urusheho kuba mwiza.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo Manirakiza Alphonse nawe yashishikarije abaturage b’aka kagari kwirinda ibi biyoga n’ibindi biyobyabwenge.
yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge kimwe n’ ibindi byaha ibyo aribyo byose, bahanahana amakuru n’ Inzego z’ umutekano kugira ngo abenga bene izo nzoga, abazicuruza ndetse n’ abanywa ibiyobyabwenge bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga, bagaragaje ubushake ndetse no kwiyemeza gukorana na Polisi mu kurwanya ndetse no gukumira ibiyobyabwenge.
By’umwihariko, yasabye urubyiruko, kutishora mu biyobyabwenge, avuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu.
Amabwiriza y’inzego z’ibanze ateganya ko ufashwe acuruza inzoga z’inkorano zangirizwa mu ruhame, akanacibwa amande kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 500 y’amafaranga y’u Rwanda, n’uruganda ruzenga rugafungwa kugeza rubonye ibyangobwa bitangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS).
Kinyarwanda
English











