Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge : Batatu bafashwe bakwirakwiza urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere  yafashe   Muvunyi Honore,Nzeyimana Eric na Nshimiyimana Janvier bavuye I Nyamirambo mu murenge wa Nyarugenge bagiye kurucuruza mu murenge wa Mageragere, bafatanwe  udupfunyika  101.

Bafashwe kuri uyu wa 09 Gicurasi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko bariya bagabo bacuruza urumogi.

Chief inspector of Police (CIP)  Marie Gorette Umutes, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali  yavuze ko abaturage bagenda bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge ariyo mpamvu ababicuruza bagenda bafatwa.

CIP  Umutesi  agira inama abantu bose bagifite umugambi mubi wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ubu bafatiwe  ingamba zikarishye.

Yagize ati “ Nyuma y’uko abaturage bagenda bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ubukangurambaga bwa Polisi mu baturage burimo gutanga umusaruro.  Abafite umugambi  wo gukoresha  ibiyobyabwenge bakwiye kubireka kuko ibihano  birakarishye kubifatiwemo.”

Yakomeje avuga ko abafashwe bari basanzwe bazwiho gucuruza  no gukwirakwiza  ibiyobyabwenge bava I  Nyamirambo bajya kubicuruza  Mageragere.

CIP Umutesi asaba abaturage kureka kwishora mubiyobyabwenge kuko harimo ingaruka nyinshi.

Yagize ati “ umuntu ukoresha ibiyobyabwenge bimugiraho ingaruka mbi  kuko nta kindi atekereza  uretse byo, barafatwa bagafungwa.Ibiyobyabwenge kandi ni isoko y’ibindi byaha byose birimo gufata ku ngufu , urugomo rwo gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha.”

CIP Umutesi yakanguriye  abaturage  gufatanya  n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano bakarwanya abantu bacuruza bakana kwirakwiza ibiyobyabwenge kuko aribyo nyirabayazana w’umutekano mucye .

Abafashwe bahise bashyikirizwa  urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera Mageragere.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi