Kuri uyu wa gatanu taliki ya 01 kanama mu kagari ka kora umurenge wa Gatenga ho mukarere ka Nyarugenge hafatiwe abagabo barindwi bafatanwa urumogi udupfunyika 42 ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyarugenge Chief Superintendent Dismas Rutaganira arakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe na mategeko.
Arahamagarira urubyiruko kandi kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagaharanira gushaka icyabateza imbere.
CSP Rutaganira y’ibukije kandi ko polisi ifite gahunda zitandukanye zo kwigisha abaturage haba ku maradiyo aho ikangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha harimo n’ibiyobyabwnge cyane cyane ko amategeko ‘u Rwanda abihana.
Mu ngingo ya 598 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu”
Kinyarwanda
English











