Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Barindwi bafatiwe mu nzu bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga mu masaha ya saa moya  Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge yafatiye abantu 7 mu rugo rwa Amani uzwi ku izina rya Rasita bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y?amavuko y'uwitwa Kabatesi Josiane w'imyaka 32.

Kabatesi Josiane wari urimo ukorerwa ibyo birori byo kwizihiza isabukuru ye yasabye imbabazi avuga ko bakuyemo isomo ryo kutazongera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, aboneraho gusaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza ntibazakore amakosa nk?ayo bakoze kuko icyorezo cya Koronavirusi gihari kandi gikwirakwizwa n'abantu.


Kabatesi Josiane niwe wari wagize isabukuru y'amavuko

Minani Seleman nawe wafatiwe muri ibyo birori yavuze ko Polisi ibafata yasanze hari abarimo banywa abandi barya mbese ibirori birimbanije.

Yagize ati ?Twari tuzi ko bitemewe ariko twaracitswe tubirengaho.  Ndagira inama abaturage muri rusange  kwirinda ibirori, kubahiriza amasaha yo kugera mu rugo, kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhana intera igihe bari kumwe n'abandi ndetse n'andi mabwiriza yose kuko Covid-19 irahari kandi abayandura ni benshi.?


Minani Seleman yemeye ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, akangurira abatekereza nkawe guhindura ibitekerezo

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafatiwe mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati ?Duhora tubwira abantu ko Polisi ikorana n?abaturage. Hari abaturage bumva amabwiriza bakayagira ayabo babona ikintu icyo aricyo cyose gikozwe kinyuranije n?amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gishobora kuba cyahungabanya umutekano wabo cyangwa n?uw?abaturwanda muri rusange bakaduha amakuru. Byumvikane rero ko ibyo abantu bakora hirya no hino bamenye ko hari irindi jisho ribareba kandi ritishimiye ibirimo gukorwa kandi ry?abaturage bagenzi babo kabone nubwo Polisi itaba iri aho hafi.?

CP Kabera yongeyeho ati ?Abantu bakwiye kumva ko buri wese afite uruhare rwo kwirinda Covid-19 akarinda n?abandi kuko nta w?undi muntu uzabimukorera cyangwa uzayimurinda we atabigizemo uruhare. Abantu nibumve ko ibintu bibujijwe, abizihiza isabukuru bazizihize bonyine, abitwaza ko batunguwe (Surprise) n?abantu ngo nuko bagize isabukuru y?amavuko bakaza kubakorera iyo minsi mikuru bajye bamenye ko Koronavirusi ibyo itabizi nayo yahita ihabatungurira, ikindi twabagira inama y?uko bajya bahita babahakanira cyangwa bagatanga amakuru.?

Umuvugizi yibukije abaturwanda kandi ko abantu bajya bagena igihe cyabo neza bakubahiriza amasaha yo kuba bageze mu rugo bakahagera bose babireba mu rwego rwo kwirinda kurenga ku mabwiriza.


Bari bataramiye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo bari kwizihiza isabukuru y'amavuko

Aba bantu bafashwe nta n?umunsi urashira Polisi n?ubundi ifashe abandi 19 b?urubyjiruko rw?inkumi n?abasore bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

Inkuru bijyanye

Nyarugenge: Polisi yaburijemo ibirori byari byateguwe n?urubyiruko rwarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/news/nyarugenge-polisi-yaburijemo-ibirori-byari-byateguwe-n-urubyiruko-rwarenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya/

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/news/kicukiro-abantu-12-bafatiwe-muri-motel-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19/

Abafashwe beretswe itangazamakuru, bongera kwigishwa aamabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 banacibwa n?amande nk?uko amabwiriza abiteganya.