Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Babiri bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibikoresho bya mudasobwa na telefone

Abasore babiri aribo Jean de Dieu Bizumuremyi na mugenzi we Murwanashyaka bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge kubera gufatanwa ibikoresho bya za mudasobwa ndetse na za telefone cumi n’imwe z’ubwoko butandukanye.

Gufata abo basore byabaye nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko hari abaturage cyane cyane insoresore ziri mu Mujyi wa Kigali zifite ibikoresho birimo mudasobwa na telefone zigenda zigurisha ku bantu ibyo bikoresho. Mu makuru abo baturage batangaga bavugaga ko abo bagurisha ibyo bikoresho bagenda bihishahisha hirya no hino mu duce tw’Umujyi wa Kigali.
 
Polisi rero ikorera mu karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abaturage yahise itangatanga mu duce dutandukanye kugeza itaye muri yombi bariya basore ikabafatana  biriya bikoresho naho abandi bafatanyije mu kubyiba hirya no hino bakaba barimo gushakishwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge Chief Superintendent (CSP) Dismas Rutaganira yavuze ko bahagurukiye gufata insoresore z’imburamikoro ziri muri uyu Mujyi wa Kigali zidafite icyo zihakora kizwi, ahubwo bakaba bari muri bamwe baca inzugi z’imodoka ndetse bakamena n’ibirahuri byazo bityo bakiba ibikoresho biba biri mu mamodoka imbere.

CSP Dismas Rutaganira yakomeje ashimira ubufatanye abaturage b’akarere ka Nyarugenge bakomeje kugaragaza ko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye, bityo asaba abaturage gukomerezaho.