Aba bagabo baribiri bafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge bakekwaho gucuruza inzoga z’inkorano .
Kuri uyu wa 18 Mata nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge k’ubufatanye n’abaturage hafashwe Niyonsenga Seraphine na Harindintwari bafatanwe litiro zisaga 650 z’inzoga zitujuje ubuziranenge bacururizaga mu ngo zabo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bagabo bacuruzaga inzoga z’inkorano bafashwe biturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bari bafite ikibazo cy’inzoga z’inkorano zicururizwa aho batuye bigateza umutekano mucye kuko byakururaga ibyaha birimo urugomo n’amakimbirane bikomoka k’ubusinzi bukabije, Polisi yahawe amakuru yihutira gutegura ibikorwa byo gufata abazicuruzaga”.
CIP Umutesi yasabye abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kubireka kuko inzego zitandukanye zahagurukiye kubarwanya kandi uzabifatirwamo wese azagerwaho n’ibihano biremereye.
Yagize “Inzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bahagurukiye kurwanya abakora abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge ubikora wese amenyeko azafatwa kandi agahanwa n’amategeko”.
CIP Umutesi yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano kuko ari intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano bikanakoma mu nkokora iterambere ryabo.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo, urugomo, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohotera, biteza ubukene mu muryango kuko iyo bifashwe bimenwa amafaranga yashowe ntagaruke bigakurura igihombo n’ubukene mu muryango”.
Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabenge n’ibindi byose bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge izi nzoga zinkorano zamenewe muruhame abazifatanwe bacibwa amande n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze nkuko biteganywa n’amabwiriza y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB.

Kinyarwanda
English










