Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Babiri bafashwe bacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi yafatanye abagabo babiri ibiro bigera ku 145 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Abo bagabo ni Munyaneza Thacien w’imyaka 38 y’amavuko wafashwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena, apakiye amabuye ibiro 110 bya Gasegereti kuri moto RE 573 G undi yafatiwe mu karere ka Kayonza nawe afite ibiro 35 bya Gasegereti agiye kubigurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Munyaneza yafatiwe mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge aturutse mu karere ka Rulindo.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko hari moto iturutse muri Rutongo ipakiye amabuye ya Gasegereti bicyekwa ko ari amajurano yibwe mu ruganda ruyacukura rwa Rutongo.”

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Nyabugogo na moto ye, hakaba harindiriwe banyiri aya mabuye kuza kuyafata.

Undi mugabo yafatiwe mu karere ka Kayonza nawe apakiye amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti agyiye kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

CIP Umutesi yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyo cyaha cyo gucukura amabuye guca ukubiri nacyo kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye gufata ababikora ndetse no kubashyikiriza ubutabera.