Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe irondo bashishikarijwe kuba intangarugero

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi b’irondo bose hamwe barenga 40 bakorera mu  murenge wa Mageragere, kuri uyu wa mbere bahuriye hamwe barebera hamwe uko umutekano uhagaze mu murenge wabo, banafatira hamwe ingamba zo kugumya kuwubungabunga n’icyatuma bakora akazi kabo neza.

Iyi nama ikaba yari iyobowe n’ukuriye urwego rw’umutekano mu karere ka Nyarugenge Karangwa Alexis, akaba yarasabye abo bayobozi kuba intangarugero no kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge bakoreramo.

Aha yagize ati:”Ikinyabupfura n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya akazi ke. Mwirinde ibikorwa bishobora kubatesha agaciro nk’ubusinzi bishobora gutuma mukora akazi kanyu nabi”.

Karangwa yabasabye kureba niba irondo rikorwa neza, no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha aho bakorera n’aho batuye, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage nta kubera kandi aho biri ngombwa bakagisha inama inzego zibakuriye.

Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba (DCLO) Assistant Inspector of Police (AIP) Habyarimana Sylvain, yasabye abo bayobozi kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye, kuko aribyo ahanini bituma hakorwa ibindi byaha, aho babimenye bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

Yabasabye kandi kumenya imiryango itabanye neza, ifitanye amakimbirane, bagashaka umwanya bakajya kuyiganiriza bakayibwira ububi bw’amakimbirane mbere y’uko umwe muri abo bafitanye amakimbirane agirira nabi mugenzi we.