Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yasabye abaturage b’aka karere kongera imbaraga no gukomeza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubumbatira umutekano aho batuye.
Ibi yabivuze mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yabaye kuwa 28 Ukwakira, ikabera mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyarugenge ikaba yari igamije kureba uko umutekano umeze muri ako karere n’ingamba zashyirwaho mu kuwubungabunga.
Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Nyarugenge.
Mukasonga yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, avuga ko ubu bufatanye bwatumye habaho igabanuka ry’ibyaha no gufata bamwe mu bakekwa mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukangurira abaturage gukomeza amarondo aho bakorera nk’imwe mu ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge Senior Superintendent of Police (SSP) Edward Kayitare yasabye abari muri iyo nama gukangurira abaturage kwirinda ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko bituma bishora mu bindi byaha.
Yabasabye kandi kumenya uduce dukunda kuberamo ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi bityo hakabaho ingamba zo kubirwanya hakiri kare.
Kinyarwanda
English











