Kuri uyu gatanu tariki ya 18 Ukuboza umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage uzwi ku izina rya DCLO mu karere ka Nyarugenge Inspector of Police (IP), Claude T. Budaraza, yahuye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara baze baganira kuruhare rwabo mukwicungira umutekano.
IP Budaraza yabwiye abo baturage kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi kuku byangiza ubuzima bwabo kandi bikaba biza ku isonga mu gutuma habaho ibyaha bitandukanye ko gukubita no gukomeretsa ,ubujura,gufata kungufu n’ibindi.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge byiganje cyane mu ruyiruko akaba ariyo mpamvu ababyeyi bakwiye kwita kubana bakabarinda ibiyobyabwenge kuko bituma bamwe bata amashuri, bandi bakishora muburaya bakabyara imburagihe batarageza kumyaka.
Yasabye ababyeyi kugira umuco wo kudaha ibisindisha abana mu ngo kuko bibagiraho ingaruka.
Igikorwa nk’iki kandi cyabereye mu mu murenge wa Nyarugunga ,akagari ka Kamashashi mu karere ka Kicururo ubwo Inspector of Police IP Hamdun Twizeyimana,yaganizaga baturage bo muri uwo murenge abasaba kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.
IP Twizeyimana yasabye abo baturage kwirinda urusaku rukabije muri iki gihe barimo begereza iminsi mikuru isoza umwaka, abasaba ko bazishimana n’imiryango yabo ariko ntibabangamire bagenzibabo bacuranga ibyuma ndangurura majwi ahubwo bakarushaho gukaza amarondo bacunga umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











