Mu mpera z’icyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yatanze ibiganiro ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, Ibi biganiro byahawe abanyeshuri bagera kuri 870 n’abarezi babo, byatanzwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge.
Ubwo yasuraga aba banyeshuri yabasobanuriye ko ihohoterwa iryo ari ryose rigira ingaruka mbi k’uwarikorewe, ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange bityo hakaba hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kurirwanya.
Yagize ati” Iyo umunyeshuri ahohotewe agerwaho n’ingaruka zitandukanye zirimo gutwara inda akiri muto kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, byose bikamuviramo gucikiza amashuri bityo ejo heza he hakangirika.”
CIP Umutesi yabibukije ko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu bityo ko ari nayo mpamvu Polisi kimwe n’izindi nzego zaba iza leta n’abikorera bahagurukiye kurwanya icyo aricyo cyose cyabangamira urubyiruko.
Aba banyeshuri banahawe ubutumwa bwo kwirinda abaza babashuka babizeza ibitangaza byo kubashakira amashuri n’akazi keza hanze y’u Rwanda.
CIP Umutesi aha akaba yarababwiye ko baba babashuka kuko iyo babagejeje yo babakoresha imirimo ivunanye, abakobwa bagakoreshwa imirimo y’uburaya, abahungu bagakoreshwa ubucakara n’ubutagondwa bityo abasaba kwirinda bene nk’abo igihe babyumvise bagahita bihutira kumenyesha inzego z’umutekano.
Yaboneyeho kandi kubasaba gukumira ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha batanga amakuru aho babibonye.
Umutoniwase Odele umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 w’imibare ubugenge n’ubutabire kuri iki kigo, yashimye inyigisho bahawe na Polisi avuga ko ikibazo cy’ihohotera n’ik’ibiyobyabwenge kiri ho kandi ko kiganje mu rubyiruko , we na bagenzi be bakaba biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibi byaha binyuze mu mahuriro atandukanye arwanya ibyaha akorera muri iri shuri ndetse banatangira amakuru ku gihe ibi byaha bigakumirwa bitaraba.
Kinyarwanda
English











