Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abanyeshuri b’ishuri ribanza ry’Intwari bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo

Umuyobozi w’umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, ku itariki 16 Ukwakira 2015 yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri b’ishuri ribanza ry’Intwari abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.

Icyo kiganiro cyabereye muri iryo shuri mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi ndetse n’abarezi baryo.

SP Semuhungu yatangiye asobanurira abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:"Hari bagenzi banyu bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganyije biturutse ku kunywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababinywa n’ababicuruza."

Yakomeje ababwira ati:"Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yabwiye kandi abo banyeshuri, abayobozi ndetse n’abarezi babo ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabinyoye ndetse ko bituma akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana , gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’iri shuri Uzamukunda Zamida yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abanyeshuri b’ikigo ayobora agira ati: "Inama twagiriwe uretse kuba zizatuma turwanya ibiyobyabwenge mu kigo cyacu zizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa  n’imyitwarire nyiza bityo bige kandi batsinde mu ishuri."

Umwe muri abo banyeshuri witwa Dusabe Alice yagize ati:"Iyi nama yatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , uko nabyirinda no kubirwanya."

Yasabye bagenzi be gukurikiza inama zose bagiriwe kandi bagakangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge.