Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge : Abanyeshuri bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 850 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyahafi, ruherereye mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kubyirinda.

Izi nama kimwe n’izindi bazigiriwe  ku itariki 5 Werurwe na Inspector of Police (IP), Claude Budaraza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gukumira ibyaha muri aka karere, mu nama yagiranye nabo muri iki kigo, mu kagari ka Kora.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’ubuyobozi ndetse n’abarezi b’iri shuri.

IP Budaraza yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bituma bamwe mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kandi ko ubwo businzi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, bikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  

Yagize ati:" Ibiyobyabwenge bitera ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Na none bitera ubuzererezi n’ubwomanzi. Nta cyizere cy’ejo hazaza heza ku muntu unywa ibiyobyabwenge. Niyo mpamvu mugomba kubyirinda no gukangurira bagenzi banyu kubireka ".

Umuyobozi w’iri shuri, Faustin Rutembesa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama kandi asaba abanyeshuri kuzazishyira mu bikorwa, bitari gusa mu gihe bari ku ishuri ahubwo n’aho bazaba bari hose.

Umwe mu banyeshuri witwa Dusingize Jean de la Croix yagize ati: "Narushijeho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo nabirwanya".

Yagize kandi ati: "Imbere hacu ni heza kandi imiryango yacu ndetse n’igihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu heza n’ibintu dushoboye kwirinda no kureka".

Yakanguriye by’umwihariko urubyiruko rugenzi rwe kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babyishoramo bose.