Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge : Abanyeshuri biga muri GS Kanyinya basobanuriwe Imikoreshereze y’umuhanda

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kanyinya yahuguye abanyeshuri bagera ku 1500 biga muri GS Kanyinya. Bahuguriwe ku kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi ubwo Polisi y’u Rwanda iri kwifatanya n’Isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda   aho gifite insanganyamatsiko igira iti” Ubuyobozi bwita kw’ikoreshwa ry’umuhanda”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyarugenge(DCLO)  Assisatant Inspector of Police (AIP) Esther Safi avuga ko Polisi yahisemo kwegera abanyeshuri ikabigisha uburyo bwo kwambuka umuhanda kugirango abana basobanukirwe amwe mu mategeko y’umuhanda bakiri bato kandi bizagire umusaruro wo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Rimwe na rimwe ubona abanyeshuri badasobanukiwe uko bambuka umuhanda aho usanga bambukira aho babonye hose bishobora guteza impanuka,niyo mpamvu Polisi yihisemo kubigisha kugira ngo babashe kugira ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda,binafashe kugabanya impanuka.”

AIP Safi yakomeje avuga ko byari bimaze kugaragara ko abanyeshuri badasonukiwe n’imikoreshereze y’umuhanda aho wasangaga batari baziko Zebra crossing ariho habugenewe ho kwambukira kubanyamaguru bumvaga ko wambukira aho ubonye hose.

Nyuma yo gusobanurira aba banyeshuri amabwiriza yo kwambuka umuhanda bagaragaje ibyinshimo, bizeza Polisi ko bagiye gufata iya mbere mu gukumira impanuka bigisha abandi uburyo bwo gukoresha umuhanda.

Abanyeshuri nyuma yo gusobanukirwa n’imikoreshereze y’umuhanda bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yahisemo kubegera ikabigisha imikoreshereze y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita k’ubuzima(WHO) rivuga ko mu mwaka ku isi yose abantu basaga miliyoni bahitanwa n’impanuka zo mu mihanda. Impanuka zo mu mihanda zikaba ziza ku mwanya wa 8 mu guhitana ubuzima bw’abatuye isi nyuma y’icyorezo cya SIDA,Igituntu n’izindi ndwara