Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bakanguriwe kurwanya ingeso mbi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yibukije abarenga 1500 biga muri GS Camp Kigali ko aribo Rwanda rw’ejo hazaza bityo ko bakwiye kwirinda ikibi cyose gishobora kubangiriza ubuzima.

Assistant  Inspector of Police (AIP) Esther  Safi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Nyarugenge bibukije aba banyeshuri ko aribo bangomba kwirinda ubwabo ndetse bakanarinda bagenzi babo b’urubyiruko kwishora mu ngeso mbi.

AIP Esther Safi  yabasobanuriye zimwe mu ngeso mbi zishobora kubangiriza ejo heza igihe bazishoyemo, abasaba kuzigendera kure kandi bagacyaha n’abatumva ingaruka zazo (ingeso mbi).

“Ibyo mugomba kwirinda harimo ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, ndetse ntimwashobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo mutere imbere muramutse mubinywa. Ikindi ni ukwishora mu ngeso z’ubusambanyi zituma hari abaterwa inda zikabaviramo gucikiza amashuri, bikabaviramo imibereho mibi y’igihe kirekire.”

AIP Esther,  yabakanguriye kwirinda guta ishuri bakajya mu bindi bitabafitiye akamaro, ahubwo abasaba kurushaho kwiga kuko ariwo murage mwiza w’ahazaza habo.

Yabibukije ko  ibiyobyabwenge  bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo no gufata ku ngufu n’ibindi biteza umutekano muke.

Umuyobozi wa GS Camp Kigali  Niyonsenga Jean de Dieu yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa na nimwe bashubije inyuma.

Yagize ati "Izi nama, uretse kuba zizatuma dukumira tukanarwanya ibyaha birimo kunywa no gucuruza  ibiyobyabwenge aho tugenda naho dutuye, zizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imyitwarire byiza bityo bige kandi batsinde neza."

Abanyeshuri b’iki kigo bahise bashyiraho amatsinda agamije kujya abafasha kugirana inama zirebana no kwirinda ingeso mbi ndetse ayo matsinda akazabafasha kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye bagendamo.