Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abanyamadini biyemeje gufatanya na Polisi mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kuri uyu wa 30 Kamena, mu rusengero rwa Christian Light Church ruherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yaganirije abakirisitu bari muri urwo rusengero uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha.

CIP Umutesi yavuze ko aribyiza kwegera abanyamadini bakigishwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Yagize ati:“Abanyamadini bakwiye gusobanukirwa ko bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha, bitareba inzego zishinzwe umutekano gusa kuko iyo habaye ubufatanye aribwo ibyaha bibasha gukumirwa bitaraba.”

Yakomeje avuga ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa b’ibanze mu gukumira ibyaha, mu gihe bari kwigisha abayoboke bakwiye kunyuzamo no kwigisha ku ngaruka z’ibyaha, nk’ibiyobyabwenge,amakimbirane yo mu ngo n’ibindi, ko nibikorwa gutyo bizatanga umusaruro ugaragara.

CIP Umutesi yakomeje abwira abakirisitu bose muri rusange ko bakwiye guhaguruka  bakarwanya ibyaha bakanagira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52  Polisi yatangije.

Ati:“Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda  niyo mpamvu mu kwiye kumva ko mufitemo uruhare mu gukumira izo mpanuka nk’abantu bakoresha umuhanda, Polisi ntiyazirwanya yonyine hatabayeho ubufatanye na mwe.”

Yakomeje ababwira ko umuntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko akwiye kubahiriza amategeko awugenga, agendera ahabugenewe, yubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda ndetse n’andi mategeko n’amabwiriza yawo.

Umuvugizi yavuze ko iyo amategeko y’umuhanda yubahirijwe neza bituma umuntu wese ufashe urugendo agenda akagera  aho agiye amahoro, bityo ko twese nk’abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga bitureba kugira ngo tugere iyo tujya amahoro.

Nyuma y’ibi biganiro  byahuje Polisi n’abayoboke  ba Christian Light Church biyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi bakagira n’uruhare runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda  mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu  bahitanwa nazo.