Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abandi bantu batatu bafatanwe amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC) rikomeje igikorwa cyo gufata abacuruza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.Mu masaha ya saa tanu n?igice z?amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena iri shami ryongeye gufata abandi bantu batatu mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge ruguru y?isoko rya Nyarugenge ribafatana amacupa  263 y?amavuta atandukanye yangiza uruhu bacuruzaga mu maduka. Abo ni Mukeshimana Sadi w?imyaka 42, Uwambayinema Francoise w?imyaka 35 na Bizimana Felix w?imyaka 23 uvuga ko aya mavuta ayacururiza uwitwa Kwizera Axante utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo ubu akaba agishakishwa.

Mukeshimana Sadi wafatanwe amavuta yangiza uruhu asanzwe utuye mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko amaze umwaka acuruza amavuta asanzwe akayavanga n'atemewe.

Yagize ati ?Hashize nk?umwaka numvise ko Leta yahagaritse amavuta ya Mukorogo atemewe gucuruzwa kuko yangiza uruhu, bayahagaritse hari ayo nari mfite mfata umwanzuro wo gukomeza kuyacuruza nkayarangiza sinongere kurangura andi ariko nyine bamfashe ntararangiza kuyacuruza. Ndagira inama abayacuruza kubireka kuko azabateza ibibazo kandi bikabagiraho ingaruka kuko iyo umuntu ayafatanwe arahomba akanahanwa bakwiye rero kureka kuyacuruza bagacuruza ayemewe.?

Bizimana Felix nawe wafashwe acuruza mukorogo yavuze ko yari asanzwe n?ubundi acuruza amavuta akayavanga n?ayo atemewe kandi akaba yayacuruzaga abizi ko atemewe.

Yagize ati ?Hashize nk?amezi abiri ncuruza aya mavuta atemewe, umukoresha wanjye yayazanaga nkayacuruza ariko mbizi ko atemewe. Inama nagira bagenzi banjye bagicuruza aya mavuta nababwira kwirinda kuba bahura n?inzego z?umutekano bari mu makosa cyane ko zihora zitugira inama yo kudakora ibintu binyuranyije n?amategeko. Ndagira inama kandi abantu bisiga amavuta ya mukorogo ko bayareka kuko agira ingaruka mbi haba ku ruhu no k?ubuzima muri rusange."

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bafatiwe mu bikorwa bya buri munsi bikorwa n?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha.

Yagize ati ?Nta munsi ugishira hadafashwe umuntu ucuruza amavuta atemewe yangiza uruhu kandi uko bafashwe tubereka itangazamakuru tugakangurira abakiyacuruza kubireka ariko bigaragara ko abantu batumva inama tubagira. Turagira ngo twibutse abantu bagicuruza mukorogo kimwe n?abandi bakora ibindi bintu bitemewe bibwira ahari ko Polisi izageraho ikarambirwa kubakurikirana, turabamenyesha ko Polisi itazigera ibaha agahenge na gato cyangwa ngo icike intege zo kubafata.?

CP Kabera yanibukije abantu bisiga aya mavuta ko bakwiye kumva inama bagirwa n?inzego z?ubuzima kimwe n?izindi zibishinzwe kuko ingaruka z?aya mavuta zidatinda kwigaragaza haba k?uruhu ndetse no k?ubuzima muri rusange.

Inkuru bijyanye:

Nyarugenge: Polisi yafatanye umuturage amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Nyarugenge: Abantu batatu bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu

Kigali: Polisi yerekanye abantu batatu bafatanwe amasashe n?amavuta yangiza uruhu

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.