Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abamotari biyemeje gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ku itariki ya 21 Kamena, abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari barenga 170 bakorera mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge bibumbiye muri Koperative yabo yitwa COTRAMONYA, bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda ikorera  mu karere ka Nyarugenge, bikaba byarasojwe banzuye ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira ibyaha bikunda kugaragara mu murenge bakoreramo cyane cyane ibiyobyabwenge.

Ni ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Nyarugenge, biyoborwa n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyarugenge Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi ari kumwe n’umuyobozi w’abamotari bakorera mu karere ka Nyarugenge  Mbarushimana Reverien.

CIP Umutesi yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere u Rwanda rugezeho n’iryo rushaka kugeraho. Yababwiye ko terambere ritagerwaho batagize gahunda yo gutangira amakuru ku gihe iyabo, bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko “kwirinda biruta kwivuza.”

Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Yasabye abamotari kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kubahiriza amatara yo ku muhanda, kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, abakangurira gutwara moto bafite ibyangombwa byose bisabwa no gukorana bugufi na Polisi y’igihugu.

Aha yagarutse ku kibazo cy’abatwara kuri moto ibiyobyabwenge cyangwa abagenzi bafite ibiyobyabwenge ko iyo bigaragaye ko bari babizi nabo babihanirwa.

Aha yaravuze ati:”Hari bamwe muri mwe bagifite umuco wo gukorana cyangwa se gufasha abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, turabasaba gucika ukubiri n’iyo ngeso dore ko ubifatiwemo abarwaho ubufatanyacyaha, bityo nawe agakurikiranwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’aba bamotari witwa Mbarushimana Reverien we, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, kandi ko bagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha, bakanihutira gutangira amakuru ku gihe.