Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’utugari n’imirenge by’akarere ka Nyarugenge bagera ku 150 bakanguriwe kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana.
Ubu butumwa babuherewe mu nteko rusange yabo yabaye ku itariki 17 Gicurasi ku biro by’umujyi wa Kigali, basuzumiragamo ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo biyemeje, imbogamizi bahuye nazo, no gushyiraho ingamba kugirango ibyateguwe bizagerweho neza.
Mu batanze ibiganiro byabakanguriraga gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira biriya byaha n’ibindi muri rusange, harimo Senateri Perine Mukankusi, Umuyobozi w’aka karere, Mukasonga Solange, n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claude Budaraza.
Senateri Mukankusi yabwiye aba bahagarariye uru rwego rw’abagore kuri izi nzego ko abagore n’abakobwa basigaye batinyuka kuvuga no kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa bitandukanye na kera aho bamwe muri bo bumvaga ko kubigaragaza ari amahano.
Mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore yababwiye kurushaho kurwanya no gukumira harimo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubavunisha, kubabuza uburenganzira ku mutungo nko kuzungura no guhabwa umunani, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yagize ati: "Nta terambere rirambye rishobora kuba ahari ihohoterwa n’amakimbirane. Mukwiye kongera ibikorwa by’ubukangurambaga mu kubikumira no kubirwanya mwereka abaturage ingaruka zabyo, uko babyirinda, n’uko babirwanya."
Yababwiye kandi kujya bashishikariza abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi ukemurirwamo ibibazo byo miryango.
Mukasonga yababwiye kujya bakangurira ababyeyi kuganiriza abana babo n’abo barera ku ngaruka z’ibiyobyabwenge zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu miryango kuri bamwe, ipfunwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
IP Budaraza yababwiye kongera imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu bakangurira urubyiruko kwima amatwi uwaza ababwira ko yabaha cyangwa yabashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga, ababwira ko abo bagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi nta kiguzi, ndetse no kubakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.
Yabwiye abari muri iyo ntego rusange ko ibyaha birimo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge, birimo urumogi, n’inzoga z’inkorano zitemewe nka Kanyanga, bityo abasaba kongera imbaraga mu kurwanya kubinywa, kubitunda no kubicuruza.
Yabasabye kandi kujya bakangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango gikumirwe no gufata uwaba yagikoze.
Kinyarwanda
English











