Tariki ya 14 Gashyantare, abagororwa bagororerwa muri gereza ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge bagera kuri 9100 baganirijwe ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye.
Ibiganiro byitabiriwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of police (CIP) Marie Gorette Umutesi ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Nyarugenge Supritendent of Prison Tharcisse Nshimiyimana aho abagororwa basabwe gukumira ibyaha.
Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali,CIP Marie Gorette Umutesi yasabye abagororwa gukumira ibyaha , birimo ruswa, ubujura,ubushukanyi, ihohotera rishingiye kugitsina kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuryango ndeste n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yagize ati “:Ibyaha bikorwa mu gihugu cyacu , ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’igihugu , mu rasabwa ,kwirinda kwishora mu byaha , nkamwe mufunzwe leta ibatakazaho amafaranga menshi yakabaye ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda.”
CIP Umutesi yibukije abagororwa ko nubwo bari muri gereza naho hagaragara ibyaha birimo ,ikoreshwa ry’ibiyobwa bwenge ,ruswa ndeste n’ibindi byaha ,ashimangira ko uzajya abifatirwamo igihano yari asanzwe yrakayiwe kiyongera.
Ati”: Bamwe muri mwe mujya mu gerageza kwinjiza ibiyobya bwenge muri gereza abandi mu gashaka guha ruswa ababacungira umutekano, hari bamwe muri bagenzi banyu bafatiwe mu byaha kandi bagifuze iyo ufashwe warishoye mu byaha utararangiza igihano wahawe bakongerera ibihano.”
CIP Umutesi yasabye abagororwa gushinga amastinda yokurwanya ibyaha muri gereza ya Nyarugenge kuko azabafasha gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge wungirije nawe yibukije imfungwa n’abangororwa ko inshingano zabo ko atari ugufunga ahubwo ari kugorora abakoze ibyaha bakabafasha ku isubiraho.
Yabibukije ko iyoumuogororwa yitwaye neza muri gereza ashobora kugabanyirizwa ibihano,yasoje abasaba kuba intangarugero mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kinyarwanda
English











