Mu mpera z’icyumweru gishize, mu murenge wa Mageragere, muri Gereza ya Nyarugenge, abagororwa 7922 bahawe ibiganiro na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Gereza bigamije kubwira ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba kutabyishoramo.
Ushinzwe imikoranire myiza, ubufatanye no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyarugenge hagamijwe gukumira ibyaha, Chief Inspector of Police (CIP) Goretti Uwimana yakanguriye abo bagororwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima. Yasabye abo bagororwa kwitwararika bakabikumira kuko igihe bazaba barangije ibihano byabo bazasubira mu miryango yabo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu no guteza imbere imiryango yabo.
Yabasabye gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha agira ati:” turabizi ko hari ibiyobyabwenge byinjira muri za gereza mu buryo butemewe n’amategeko bigakoreshwa n’abagororwa bamwe na bamwe. Ni muri urwo rwego tubasaba kubyirinda, mugatungira agatoki ubuyobozi bubegereye ababikoresha ndetse n’uburyo byinjiramo mukabuvuga kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babikoresha ndetse n’abo babana nabo.
CIP Uwimana yakomeje agira ati:” Gukangurira abagororwa ububi bw’ ibiyobyabwenge ni imwe mu ngamba ifatatika yo kurinda abanyarwanda kwangizwa nabyo. Ndizera ko inama mwahawe muzazikurikiza ndetse ibi bikazanabafasha kuvamo abanyarwanda bafite ubumenyi buzanabafasha mu iteramere ry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere CSP Innocent Iyaburanga, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabahaye ibiganiro bikangurira abagororwa kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse n’ingaruka zabyo. Yakomeje avuga ko ibi biganiro bisobanura ubufatanye bwa Polisi n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS); bikaba byaratumye abagororwa basobanukirwa neza ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha biterwa nabyo.
Umwe mu bagororwa yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inyigisho yabahaye, ndetse yizeje ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge muri gereza, kandi bakazajya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











