Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abagize urwego rwa DASSO basobanuriwe amategeko abagenga mu kazi

Ku itariki ya 12 Kamena 2015, abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bose bo mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu nama rusange ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge maze baganirizwa ku mategeko agenga umwuga wabo.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyarugenge, Mugabo Edouard, yavuze ko iyi nama yari igamije gusobanurira abagize uru rwego bo muri ka karere uko ari 133 barimo abagore 12, amategeko n’amabwiriza ajyanye n’inshingano zabo.

Mu mategeko basobanuriwe harimo Itegeko ngenga No 26/2013 rishyiraho urwego rwa DASSO, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, iteka rya minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abagize uru rwego.

Ayo mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agena ibikwiye kuranga abagize uru rwego, akaba akubiyemo imyifatire n’imyitwarire yabo mu kazi, n’ibihano  ku muntu ugize uru rwego rwa DASSO  uteshutse ku nshingano ze.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Edouard Kayitare, yasabye abagize uru rwego muri aka karere, kugira ikinyabupfura no kurushaho gukora akazi kabo neza.

Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, kandi abasaba gukomeza kwitwara neza barangwa  n’ubunyangamugayo haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe.

SSP Kayitare yakomeje abasaba kwirinda ubusinzi , kutarya no kutakira ruswa.

Mu rwego rwo guterana inkunga, abagize urwego rwa DASSO muri aka karere bishyiriyeho ikigega cy’ubufatanye bazajya bashyiramo amafaranga bumvikanyeho buri kwezi, azajya atangwa na buri munyamuryango, aya mafaranga akazajya abafasha gutabarana no gufashanya mu gihe habayeho ibibazo cyangwa se mu gihe habayeho ibirori runaka.

Asoza iyi nama, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyarugenge yasabye abagize uru rwego gukoresha neza ibikoresho bahawe birimo imyambaro y’akazi, birinda kubikoresha mu binyuranyije n’amategeko.

Yanaboneyeho kubakangurira kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda , abashimira uburyo bakorana neza n’izindi nzego z’umutekano, kandi abasaba gukomeza kurangwa n’umurava ndetse n’ubwitange mu kazi.