Abagize komite zo kwicungira umutekano(Community Policing committees- CPCs) bagera ku 165 bakorera mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge bahawe amahugurwa y’umunsi umwe na Polisi ikorera muri ako karere ibasaba kwita ku nshingano zabo bazirikana icyizere bagiriwe n’abaturage.
Aya mahugurwa yabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje abera ku biro by’umurenge wa Kimisagara atangwa na Assistant Inspector of Police(AIP) Esther Safi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyarugenge(DCLO).
AIP Safi yibukije abagize komite zo kwicungira umutekano ko bagiyeho kugira ngo babere imboni n’amatwi abaturage bityo ko badakwiye gutakaza icyo cyizere bagiriwe.
Yagize ati:” Icyizere abaturage babagiriye murasabwa kukigaragariza mu bikorwa byanyu bya buri munsi mukumira ibyaha bitandukanye bitaraba kuko iyo abaturage babatanze kubibona bikagera n’aho bishobora kugira ingaruka ku mutekano wabo, icyo gihe bigaragara ko ari nta cyo mukora.”
Yakomeje abasaba ko ibiyobyabwenge bitakomeza kuba ikibazo aho bigera ko abaturage birirwa batabaza bavuga ko bikomeje kubangiriza urubyiruko.
Yagize ati:” Abenshi babyishoramo muba muturanye mugendana nabo munakorana. Turabasaba kudahishira abakora ibibi nk’ibyo bikurura ibindi byaha biteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa; ubujura, gufata kungufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi, nyamara mukiyibagiza y’uko namwe bibagiraho ingaruka.”
Yabasabye kujya basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko bikanahanirwa, bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere bikamudindiza bikanamuviramo indwara zitandukanye.
AIP Safi yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yasoje abasaba kujya baha agaciro amakuru yose bahawe ashobora kuba yahungabanya umutekano bakagerageza kuyasesengura kugira ngo babashe kubona ukuri nyako.
Abahawe amahugurwa biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuba umusemburo w’impinduka.
Kinyarwanda
English











