Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha bo mu murenge wa Nyarugenge bagera ku 1000, barimo abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (DASSO), ku itariki ya 22 Nzeri Kanama 2015, bahuriye mu nama, basuzuma uko imikorere yabo imeze, bungurana ibitekerezo, kandi bagirwa inama ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Charles Vuguziga na Inspector of Police (IP) Claude Budaraza, uyu akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, nibo babahuguye bakaba kandi barabagiriye inama ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Abagize uru rwego muri uriya murenge bahawe ijambo maze bavuga uko umutekano wifashe mu bice bashinzwe n’ingamba bafite zo kurushaho kuwusigasira.
Nyuma yo kwisuzuma, bemeranyijwe ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko ko bakwiye kongera imbaraga mubyo bashinzwe .
Vuguziga yashimye uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge maze abasaba kuba inyangamugayo n’intangarugero mubyo bakora byose .
Yababwiye kandi kujya bagisha inama mu gihe bibaye ngombwa cyane cyane ku byemezo birenze ubushobozi bwabo kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage no gufatanya nabo mu kubungabunga umutekano.
IP Budaraza yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, uretse kuba ubwabyo bibujijwe bituma abantu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.
Yagize ati:"Biriya biyobyabwenge biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo hatangwa amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya ibyaha no kubikumira."
IP Budaraza yabibukije kujya buzuza neza ibitabo byagenewe kwandikwamo abinjira n’abasohoka kugira ngo barusheho kumenya abinjiye n’abasohotse mu duce bashinzwe, aha akaba yarababwiye ko ibyo bizabafasha kurushaho kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya bakangurira abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo no kwirinda amakimbirane, mu gihe abayeho bakayakemura mu bwumvikane, byaramuka bibananiye, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bayafitanye aho kwihanira.
Ubutumwa bwahawe abitabiriye iyo nama uko ari 126, ni nabwo bwahawe bagenzi babo 116 bo mu wundi murenge w’aka karere ariwo uwa Kanyinya ku itariki ya 16 Nzeri 2015.
Kinyarwanda
English











