Ku itariki ya 1 Kamena uyu mwaka, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa yakoranye inama n’abacuruzi bo mu murenge wa Gitega, abakangurira gutanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana.
Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Gitega. Mu bayitabiriye basaga ijana harimo abafite resitora, utubare n’Abanyamuryango b’Amakoperative y’ubucuruzi atandukanye.
SP Twahirwa yabasabye kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe nko kubikoreza imitwaro, kutemerera abakiliya babo kubaha inzoga n’ibindi bisindisha, no kwirinda ko hagira ubasambanyiriza mu nzu zabo.
Yabwiye abo bacuruzi ko umwana ari umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko; kandi ko buri wese afite inshingano yo kumurinda ihohotera ry’uburyo bwose.
Yagize ati,"Abenshi mu basohokana abana mu tubare, hoteri, resitora, n’ahandi; baba bagamije kubagurira ibisindisha birimo inzoga z’amoko atandukanye; hanyuma bamara guta ubwenge bakabasambanya. Na none hari abacuruzi bakoresha abana imirimo ivunanye kubera ko babahemba amafaranga make. Mwirinde ibyo byose; kandi mutange amakuru yerekeye ababikora."
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yababwiye ko umukoresha wese ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi; nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; mu ngingo yayo ya 14.
Yababwiye ati,"Nihagira ubasaba icyumba cyo kuraranamo n’umwana muzakimwime; ahubwo muhite mubimenyesha Polisi. Na none uzashaka guhera umwana inzoga mu nzu zanyu muzabimubuze."
SP Twahirwa yabwiye abo bacuruzi ko umutekano igihugu gifite ari wo utuma bakora ibikorwa by’ubucuruzi bibatunze bikanabatungira imiryango nta nkomyi; hanyuma abasaba kwirinda ibyaha; byaba ibifitanye isano n’ibyo bakora, ndetse n’ibindi muri rusange, kurangwa n’isuku no guha serivisi nziza ababagana.
Abo bacuruzi bo mu murenge wa Gitega biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana.
Kinyarwanda
English











