Ku itariki ya 13 Kanama mu Karere ka Nyarugenge , umurenge wa Kimisagara , akagali ka Kimisagara.
Habereye amahugurwa yo kurwanya inkongi y’umuriro,no kwicungira umutekano, yahuje abacuruzi batandatu barimo abahagarariye stasiyo za esansi, amaresitora,amahoteli na magarage , ibigo by’amashuli na abahagarariye abikorera ku giti cyabo mu murenge wa kimisagara.
Nyuma yo kwigishwa bakaba bafashe ingamba bazaba zokugura ibikoresho byokwifashisha igihe hagaragaye inkongi zimiriro.
Aya mahugurwa yaragamije , kubahugura kubyerekeranye no gucunga umutekano mu mahoteli , kuri sitasiyo za essansi, amaresitora ndetse na magarage.
ACP Elias Mwesigye ushijwe ishmi rya polisi rishijwe guhosha inkongi zimiriro n’ubutabazi muri polisi y’uRwanda yasabye abitabiriye amahugurwa gukurikira neza inyigisho no gusangiza ubumenyi kubataje mu mahuugurwa, yibukije kandi ko buri muntu agomba kugira uruhare mukwicungira umutekano anakumira inkongi z’imiriro.
ACP Elias Mwesigye yasobanuriye abari mumahugurwa ko bagomga gufatanya na polisi mugucunga umutekano batangira amakuru kugihe abasaba kwongera ingufu mugucunga umutekano w’aho bakorera.
ACP Elias Mwesigye, yakomeje abasobanurira ko bagomba gukumira inkongi z’umuriro ziterwa ahanini no kutazikumira, uburangare no kutita kubintu .
Akaba yabasabye kujya birinda ibikorwa byabakururira inkongi zimiriri ndetse bagatanga amakuru kugihe bakoresheshe imirongo itishurwa ya polisi , 111, 112, or 07888311224, 07888311120 and 0788311335 igihe hagaragaye inkongi zimiriro.
Yabasabye ko bakwita kukufata amazi yimvura ava kunyubako bakaba bayifashisha igihe habaye inkongi z’imiriro.
Nyuma yo kwiga habayeho gushyira mubikorwa ibyo bari bamaze kwiga harimo kuzimya inkongi zimiriro hifashishejwe kizimwamoto n’umucanga.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Jean Marie Nkurunziza, akaba yavuze ko nyuma yamahugurwa yabonye yungutse byinshi akaba agiye kubyigisha abo bakorana.
Kinyarwanda
English











